wex24news

Ihurizo rikomeye kuri APR FC n’umutoza Thierry Froger.

Uyu rutahizamu uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya 2023-24 aho igeze ku munsi wa 16, yagiriye imvune mu mukino APR FC yatsinzemo Yanga 3-1 wa 1/4 cya Mapinduzi Cup.

Benshi babonaga ari imvune yoroshye ariko ntabwo uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria yaraye agaragaye ku mukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yaraye itsinzemo AS Kigali 1-0.

Umutoza Thierry Froger yavuze ko agendeye kuri raporo abaganga bamuhaye, uyu rutahizamu batamufite mu gihe cy’ukwezi kuri imbere.

Ati “Mfitiye icyizere abaganga, uyu munsi bambwiye agifite ukwezi hanze. Ni irushanwa niko bigenda umuntu atakarizamo byinshi, twatakaje Apam, dutakaza Victor.”

Ni ihurizo kuri APR FC ndetse n’umutoza Thierry Froger kubera ko uyu mutoza yagaragaje ko na rutahizamu afite w’umusimbura wa Mbaoma, Mbonyumwami Taiba atamwizeye ahubwo ahitamo kuhakinisha Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman usanzwe ukina mu kibuga hagati.

Imikino 4 uyu rutahizamu ashobora gusiba, harimo uwa Police FC mu mpera z’iki cyumweru, Etincelles FC, Musanze FC ndetse na Sunrise.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *