wex24news

Imbwa zigiye kwifashishwa mu gushakisha abantu baburiye ahabereye ibiza.

Umuyobozi wa Polisi ishami rishinzwe gucunga umutekano hifashijwe imbwa, CSP Faustin Kalimba, asobanura ko imbwa zifasha mu gutahura ibisasu, ibiyobyabwenge ndetse n’umuntu wiziritseho igisasu.

yatangaje ko bateganya gushyiraho indi gahunda ifasha gusaka abantu ahantu habereye ibiza nk’uko iyi nkuru dukesha bwiza ivuga.

Ati “Imbwa icyo gihe yifashishwa igatahura abantu bose noneho abatabara bakabasha kubabona”.

Akomeza agira ati “Turateganya no gushyiraho agashami kandi gashinzwe kugenzura (Tracking).

Nk’umugizi wa nabi ashobora gukora icyaha akiruka agahunga, icyo gihe hari imbwa yifashishwa mu gukurikirana no gutahura aho wa mugizi wa nabi yihishe”.

Polisi y’u Rwanda yihaye icyerekezo cyo gutanga serivisi inoze, gukorera mu mucyo, guharanira ko amategeko yubahirizwa no kugira ngo abantu babeho batekanye.

Kugira ngo iki cyerekezo kigerweho polisi ishyiramo ubushobozi n’imbaraga zose zishoboka.

Polisi igira amashami atandukanye afite inshingano zihariye mu kubungabunga umutekano w’abaturarwanda mu ngeri zitandukanye.

CSP Kalimba asobanura ko ishami ayoboye ryatangiranye imbwa Eshatu ariko ngo bageze ku bushobozi bwo kohereza (Deploying) ahantu hatandukanye mu gihugu no hanze yacyo.

Imbwa ikoreshwa ahantu hari ibikorwa remezo, aharibubere ibirori bihuza abantu benshi, ari ibya Leta cyangwa n’ibindi byose birimo imyidagaduro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *