wex24news

Bruce Melodie agiye kongera gukora amateka muri Rwanda Day

Munyakazi niwe muhanzi wa mbere wamaze kwemezwa ko azataramira Abanyarwanda muri Rwanda Day izabera muri Amerika.

Uyu muhanzi ukubutse muri Amerika agiye gusubirayo aho azataramira Abanyarwanda n’inshuti zabo guhera tariki 2 kugeza kuri 3 Gashyantare 2024.Munyakazi abinyujije mu mashusho yasangije abafana be yavuze ko yishimiye kuzataramira Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda.

Yasabye abakunzi be kwiyandikisha ku bwinshi kugira ngo bazabashe kwitabira ibi bitaramo.Muri 2019 nabwo Bruce Melodie yataramiye abanyarwanda n’inshuti zabo , abereka aho umuziki w’u Rwanda wari ugeze muri icyo gihe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *