wex24news

Imyaka 37 yayimaze mu businzi: Ubuzima bushya bwa Padiri Imurekeyimana.

Ni umusaruro yagezeho nyuma yo kumara imyaka hafi 37 yarabaye kazizi, ariko akaza gufata icyemezo gishingiye ku buzima bufite intego.

Ubwo Dr Gamariel Mbonimana yatangizaga ku mugaragaro amarushanwa yo kurwanya ibiyobyabwenge no kwimakaza ubuzima bufite intego, Padiri George yagarageje ko kujya mu bihaye Imana no kuba amaze imyaka igera kuri ine atanywa inzoga bitaje gutyo gusa.

Padiri George witegura kuba Musenyeri muri Kanama 2024, yatangije iri torero mu 2018 rigamije kugarurira Imana abazimiye ariko rikanabereka uko bakwita ku buzima bwabo bwite, aho kuri iyi nshuro barangamiye kurwanya ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ry’inzoga ku buryo bwo hejuru.

Mu buhamya bwe, Padiri George w’imyaka 40 agaragaza ko kunywa inzoga yabitangiye akivuka, bya bindi umubyeyi aba yabyaye agasomya inzoga ku mwana, akurira muri ubwo buzima, ndetse ntiyatinye no kunywa izo nzoga mu gihe yari ayoboye umukumbi w’Imana, ni ukuvuga ari padiri.

Ati “Umunsi wa mbere nkivuka nasomejwe ku nzoga, bijyanye n’ibyo abantu bibwira by’uko nta mubyeyi urya ibihembo ngo acure umwana we. Mu byo bahembye umubyeyi wanjye harimo na Primus.”

Wabaye umurage bitizwa umurindi n’uko aho yavukaga mu Karere ka Nyanza ahazwi nk mu Mayaga bafite intoki, bakenga inzoga bagatarama bakanywa nta kwiramira, birakomeza na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ho biba bibi cyane.

Uyu mupadiri avuga ko we yagize amahirwe ahungira i Burundi ari na ho yarokokeye, ariko umutima wo kumva atasiba icupa, uramuganza ku buryo no mu nkambi ubwo yari afite imyaka nka 12 atatinyaga gukanda amazi mu gihe yabonye uburyo.

Ati “Data nk’uwari waragizwe imfubyi n’ibyabaye mu 1959 yari yabonye ibigiye kuba, anyohereza hafi y’u Burundi ku buryo Jenoside nyir’izina yabaye ntari mu rugo. Yashakaga kuzabona incungu. Nageze i Burundi wa muco w’inzoga ndawukomeza.”

Nyuma y’uko u Rwanda rubohowe, we na nyina bagarutse mu Rwanda Padiri George yisanga ku musozi w’iwabo ari we mukuru wahasigaye gusa. Se na bashiki be batatu bari barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi asigaranye na bashiki be bandi batatu na nyina gusa.

Nk’umwana w’umuhungu yagombaga gufasha umubyeyi we kongera kugira icyizere cy’ubuzima, akitwara neza akiga kugira ngo azacungure se. Icyakora icyaka cyakomeje kumubana icyorezo akiri no mu mashuri abanza, ati “navaga kwiga ngahitira mu kabari.”

Ati “Icyo gihe hari mu myaka ya 1995. Izo nzoga zatumye ntsindwa ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza kandi nari umuhanga, njyanwa mu yigenga, icyakora ndatsinda.”

Nk’ibisanzwe yakomeje mu mashuri y’icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye arayasoza, akomereza muri Kaminuza i Butare mu bijyanye n’ubumenyi mu bya politiki kuva mu 2006 kugeza mu 2010.

Bijyanye n’ubuhanga bwe agisoza yahise ahabwa akazi ndetse yabaye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru.

Agitangira guhabwa inshingano inzoga yabaye azihagaritse gato, nyuma ka kayihayiho karamwangira bijyana n’ikigare yarimo, abonye amaze gukabya asezera akazi ari na bwo yiyemeje kujya mu isemirari kwigira ibijyanye n’iyobokamana, nk’inzira yamukura ku nzoga burundu.

Ati “Nagiye muri Kenya mu 2013 nzi ko mpunze inzoga, ariko bikomeza kwanga sinasiba icupa, kugeza aho abo mu tubari two muri Kenya bari bamaze kumenya nk’umunywi karahabutaka.”

Mu 2017 yagarutse mu Rwanda ashinga Iwacu Recovery Center, ariko agakomeza akanywa nk’ibisanzwe nubwo yari yarihaye Imana. Uyu munsi yazivagaho umutima ukanga akongera gutyo gutyo, aza gufata umwanzuro ntakuka mu 2020.

Ku wa 01 Nzeri 2020 wabaye umunsi we wa nyuma wo kunywa inzoga, cyane ko zari zatumye ata akazi yari afite.

Ati “Icyo gihe Covid-19 yari irimbanyije. Ku kazi baradusezerera numva ntaye umutwe. Amafaranga y’imperekeza nayajyanye mu kabari bingiraho ingaruka zikomeye, uwo munsi ndahira kutazazisubiraho kuko nabonaga ubuzima bwanjye buri mu kaga, kandi hari umukumbi ngomba kugarurira Imana.”

Icyakora agaragaza ko abantu banywa inzoga batagomba gutereranwa ahubwo bafashwa kuzanzamuka kuko “kugwa ari kimwe no kubyuka ugafata ibyemezo bihamye bikaba ikindi.”

Inama nyamukuru atanga ku rubyiruko n’abandi babaswe n’agatama ni ugufata ibyemezo n’inshingano zaba iz’umuntu ku giti cye zimubuza kutazasubira kunywa inzoga ndetse n’izihuriyeho, akaba yiteguye gufasha buri umwe wese wabaswe n’ibiyobyabwenge.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *