wex24news

Zuchu yitwaje imodoka kugira ngo avugane na Diamond Platnumz.

WCB boss Diamond Platnumz n’umuhanzi we Zuchu bitwaje imodoka barasubizanya.

Diamond yagaragaye atwaye imodoka ya Zuchu yo mu bwoko bwa  Range Rover, maze afata amashusho ayashyira kumbuga Nkoranyambaga ze arenzaho amagambo agira ati:”Umwana wanjye atwaye umwana wanjye.Uri kwiyumva gute gutwara Range ?”. [My Baby driving My Baby , how do you feel driving a Range ? ].

Ibi byafashwe nko gushaka gushotora Diamond Platnumz no gushaka kumva akamuvamo kuko yaherukaga gutangaza ko nta mukunzi agira ndetse ko naramuka amugize azabibwira abafana be.Agerageza kumusubiza, Diamond Platnumz yagize ati:”Nishimiye kubona ko imodoka y’umugore wanjye, ari imodoka ibyanjye byose bikurikiye”. Yongereyeho ati:”Imodoka y’umukunzi”.

Diamond usanzwe atwara imodoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce , yasize Zuchu mu byishimo maze amusubiza agira ati:”Ntabwo nari niteguye icyo gisubizo”.

Mu mwaka washize ubwo Zuchu yatangazaga ko yaguze imodoka ya Range Rover, Diamond yikomye Harmonize nawe ugenda mu modoka ya Range.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *