wex24news

Inkangu yafunze umuhanda Gakenke-Musanze.

Polisi y’Igihugu iratangaza ko umuhanda Gakenke- Musanze, wafunzwe by’agateganyo kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu murenge wa Nemba, ahazwi nka Buranga.

Ibinyujije kuri Twitter (X), Polisi yatangaje ko imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa, nirangira abawukoresha barabimenyeshwa.

Iyi nkangu yibasiye uwo muhanda mu gihe Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Meteo Rwanda , giherutse gutangaza ko mu minsi isoza ukwezi kwa Mutarama izagaragaramo imvura idasanzwe izagwa mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *