wex24news

Juno Kizigenza arashinjwa ubujura bw’indirimbo y’umuhanzi ukizamuka.

Imbuga nkoranyambaga zacitse ururondogoro nyuma yuko bivumbuwe ndetse bikavugwa ko indirimbo nshyashya yitwa Abahungu Juno aheruka gushyira hanze, ko ari iyo yashishuye umuhanzi witwa Kodo Katuni wari umaze ibyumweru bibiri ayikoze.

Iyo wumvise indirimbo zombi iya Kodo ndetse n’iya Juno, wumva amagambo ari amwe ndetse n’injyana ari imwe bitanduaniye ku ijwi gusa.

Amakuru ahari avuga ko Juno yabifashijwemo na Noopja nyiri Country record, ndetse binavugwa ko uyu muhanzi Kodo ariho yari yarakoreye iyi ndirimbo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu muhanzi Kodo yishinganishije nyuma yo gutangaza ko yandikiye Noopja, ariko akamusubiza amutera ubwoba amubwira ko nakomeza kurekarama iyo ndirimbo, ko bazamufungisha bamurega ibiyobya bwenge n’ibindi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *