wex24news

Neymar yahaye musumbazose abantu bamwihaye.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira ifoto y’uyu rutahizamu w’imyaka 31 imugaragaza abyibushye cyane, ni nyuma y’amezi 3 gusa avunitse.

Iyi foto yatanzweho ibitekerezo byinshi kandi bitandukanye aho abantu benshi bibazaga ukuntu uyu rutahizamu yabyibushye cyane.

Ni imvune yo mu ivi ry’ibumoso yagize tariki ya 17 Ukwakira 2023 mu mukino wa Al Hilal, yatumye kuva icyo gihe atongera gukinira iyi kipe cyangwa ko anakore imyitozo.

Nyuma y’iyi foto yamugaragaje yarabyibushye cyane, Neymar yasubije abamwihaye cyane, ni amashusho yashyize hanze amaze gukora imyitozo aho yasoje abaha urutoki rusumba izindi (ubusanzwe uru rutoki rufatwa nk’igitutsi).

Yazamuye umupira yari yambaye maze ati “imyitozo uyu munsi irarangiye. Ibiro byange bimeze neza. Ariko ngo ndabyibushye? Ndakeka atari byo. Abanyanga murak***.”

Nyuma y’iyi mvune ye, umuganga w’ikipe y’igihugu ya Brazil, Rodrigo Lasmar yavuze ko uyu rutahizamu hafi yagarukira mu kibuga ari mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2024-25.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *