wex24news

Ntabwo tuzihanganira ko urubyiruko rwacu ruhinduka ibicuruzwa – Col (Rtd) Jeannot Ruhunga.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Col (Rd) Jeannot K Ruhunga, yavuze ko inzego z’umutekano zidashobora kwihanganira kubona urubyiruko rw’u Rwanda rwahindutse ibicuruzwa.

Byagarutsweho ubwo hasozwaga ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bwakorewe mu bice bitandukanye by’Igihugu mu gihe cy’amezi abiri, bwateguwe ku bufatanye na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda ndetse n’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira mu Rwanda, IOM Rwanda.

Col (Rtd) Jeannot K Ruhunga yagaragaje ko u Rwanda rudashobora kwihanganira ko urubyiruko rwarwo ruhinduka nk’ibicuruzwa.

Ati “Icuruzwa ry’abantu ni icyaha kitari igisanzwe kuko gitesha agaciro umuntu, kimuhindura igicuruzwa. Mu gihugu cyacu aho umuturage ari ku isonga mu nzego zose, ntabwo cyakwihanganirwa na gato. Ntabwo twakifuza ko uru rubyiruko rwakisanga rwabaye ibicuruzwa.”

Yagaragaje kandi ko zimwe mu ngaruka icuruzwa ry’abantu rigira ku rubyiruko zirimo gucikiriza amashuri, ihungabana rikomeye, gukoreshwa imirimo ya gahato, kwanduzwa indwara zitandukanye, gukurwamo ingingo zimwe na zimwe z’umubiri ndetse n’urupfu.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yagaragaje ko icuruzwa ry’abantu ridakwiye guhabwa umwanya mu Rwanda kuko inzego z’umutekano zihora ziri maso.

Ati “Mu Rwanda nubwo umubare uri hasi, tuba turwana n’uko utazazamuka ndetse byanashoboka tukarandura burundu icuruzwa ry’abantu rigahinduka amateka mu Rwanda. Ibyo byose bituruka ku myemerere y’igihugu cyacu. Twemera ko umuntu uwo ari we wese ari uw’agaciro kandi gakomeye cyane kandi ko nta kiguzi ashobora kugira.”

Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko u Rwanda rurwanya icuruzwa ry’abantu no kwirinda ko rwaba ikiraro cy’abo mu bindi bihugu barunyuzwamo bajya gucuruzwa mu mahanga.

Yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwana iyo ntambara yo guca icuruzwa ry’abantu no kuba ijisho rya buri umwe.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Isao Fukushima, yashimangiye ko igihugu cyabo cyahagurukiye icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ari nayo mpamvu bahisemo kwifatanya n’u Rwanda mu kugihashya.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira mu Rwanda, IOM Rwanda, Ashley James Carl, yashimye imbaraga u Rwanda rushyira mu kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Yemeje ko IOM Rwanda yiteguye gukomeza ubufatanye n’u Rwanda mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka by’umwihariko icuruzwa ry’abantu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, rutangaza ko mu myaka itanu ishize rwakiriye dosiye z’abantu 314 ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu mu bihe bitandukanye.

Ni icyaha cyibasira cyane urubyiruko kuko imibare yerekana ko mu bakoreweho icyo vcyaha abagera kuri 167 bagize 53% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 30, abafite munsi y’imyaka 18 ni 35% bangana na 111 mu gihe abafite hejuru y’imyaka 30 ari 36.

Ni imibare iteye impungenge cyane ko igenda yiyongera uko umwaka utashye.

RIB yerekana ko mu 2018-2019 hakiriwe ibirego 20, mu 2019-2020 hakirwa ibirego 91 naho mu 2020-2021 hakirwa ibirego 61.

Mu mwaka wa 2021-2022 hakiriwe abatanze ibirego 41 mu gihe mu mwaka ushize wa 2022-2023 hakiriwe 58.

Bigaragazwa kandi ko umubare munini ari igitsinagore kuko bagize 77% ni ukuvuga abantu 242 mu gihe abagabo ari 72 bagize 23% by’abakorewe ihohoterwa bose.

RIB igaragaza ko mu batangiwe ibirego ko bakorewe icuruzwa ry’abantu yabashije kugarura mu gihugu abantu 82.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *