Mu ntangiriro z’ukwezi gushize ni bwo uru rukiko rwari rwaburanishije urubanza Habyarimana yari yarajuririyemo umwanzuro w’urubanza rwaciwe n’inteko y’abunzi bo mu murenge wa Muko mu Ukuboza 2022.
Icyo gihe abunzi bari bemeje ko Habyarimana Pierre yaguze ubutaka bwa Bazimaziki mu buryo bw’uburiganya (hacuzwe inyandiko mpimbano), n’ubwo mu manza zari zarabanje uyu mukire yari yarangiye atsinda uriya muturage.
Ubutaka aba bombi bamaze igihe baburana buherereye mu kagari ka Cyivugiza, mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze. Ni ubutaka bufite UPI: 4/03/09/01/4213; bukaba bungana na m² 739.
Habyarimana Pierre yavugaga ko yabuguze na Bazimaziki kuri Frw miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, gusa umuturage akavuga ko ntabwo yigeze amugurisha ko ahubwo icyabayeho ari ugucura inyandiko yashyizweho umukono mu izina rye bigizwemo uruhare n’umukire Pierre ndetse Mukamana Claudine wahoze ari umugore wa Bazimaziki nyuma bakaza gutandukana.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu mwanzuro w’urubanza rwasomye kuri uyu wa Gatatu, rwemeje ko Habyarimana yaguze isambu ya Bazimaziki mu buryo bw’uburiganya, rumutegeka kuyimusubiza.
Urukiko mu myanzuro yarwo kandi rwategetse uwo mukire guha umuturage Frw 500,000 yakabaye yarasaruye mu isambu ye mu gihe cy’imyaka ibiri yari amaze atayikoresha, ndetse na Frw 300,000 yo kuba yaramaze igihe amusiragiza.
Bazimaziki Aimable mu kiganiro kigufi yahaye BWIZA, yavuze ko atigeze anyurwa n’umwanzuro w’urukiko, kuko ibyo urukiko rwakoze ari “kuruma ruhuha Pierre”.
Uyu muturage mu iburanisha yari yasabye urukiko ko mu gihe rwasanga Habyarimana yaramutwariye isambu mu buryo bw’uburiganya, rwazamutegeka kumuha indishyi ya Frw miliyoni 20, bijyanye no kuba amaze igihe abyaza umusaruro isambu ye kandi atarigeze ayigura.
Yavuze ko bibabaje kuba urukiko rwategetse ko ahabwa Frw 500,000 “kandi umukire amaze igihe asarura za miliyoni mu isambu yanjye nyuma yo kuyishingamo uruganda rukora ama-pavet mu makoro”.
Uyu muturage avuga ko kuri ubu isambu ye n’ubwo bayimusubije ntacyo iteze kumumarira, kuko imashini Habyarimana yayishyizemo zamaze “kuyigira imanga kubera kuyitaganyura zicukuramo amabuye”.
Ku bwa Bazimaziki, ngo abona icyo urukiko rwakoze ari nko gushaka kumwikura mu maso bijyanye no kuba “Pierre inzego hafi ya zose zimutinya”.
Ni Habyarimana avuga ko mbere y’uko umwanzuro w’urubanza usomwa abarimo umwunganizi we mu mategeko n’umuhungu we bagiye kumushaka, bamusaba ko bamuha Frw miliyoni 2 ngo ikibazo bafite kirangire mu mahoro; undi arabyanga.
Bazimaziki avuga ko nyuma yo kutanyurwa ategereje kujya kugisha inama y’icyo agomba gukora Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice; gusa akaba anateganya kujuririra kiriya cyemezo ubwo azaba yamaze gushyikirizwa imyanzuro y’urubanza aheruka gutsinda.