wex24news

Gicumbi: Umugore aremera ko yataye uruhinja mu cyobo.

umugore uri mukingero kimyaka 21 uvuka mukarere kaka Gicimbi aremerako yajugunye umwana ww wuruhinja mu cyobo cyamazi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi buvuga ko uwo mugore yamaze gutabwa muri yombi .

Ifatwa rye rye ngo ryagizwemo uruhare n’abaturage ndetse nyiri ubwite yemera ko yataye urwo ruhinja muri icyo cyobo gitwara amazi.

Gusa yisobanura ko uwo mwana yamubyaye yamaze gupfa agahita afata icyemezo kigayitse cyo kumujugunya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste yasabye abaturage guca ukubiri no gukora icyaha cyo kwambura ubuzima abana babyaye.

Ati ” Bagomba kujya kwa muganga kugisha inama igihe cyose basamye, no kwisuzumisha kenshi, kuko kutajya kwa muganga no kwihekura bishobora gutuma nawe ubura ubuzima.”

Kugeza ubu uwo mugore afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya RIB ya Byumba mu gihe dosiye itegerejwe kujyanwa mu Bushinjacyaha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *