wex24news

Charles Bienvenue Bindjeme urerekeza muri Iraq uyu munsi agiye gukurikirwa nundi mukinnyi APR FC igenderaho.

Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya APR FC iyobowe na Lt.Col. Richard Karasira, basezeye kumugaragaro myugariro w’umunya-Cameroon Salomon Bienvenue Charles Bindjeme werekeje mu gihugu cya Iraq.

Byari amarira menshi ku bakunzi ba APR FC bakundaga bikomeye uyu mukinnyi ariko kubera umwanya yimwe na Thierry Froger byatumye afata umwanzuro wo kwerekeza mu ikipe ya Al-Shorta SC ikina muri Iraq Premier league.

Amakuru dukesha YEGOB ni uko nyuma ya Bindjeme urerekeza muri Iraq kuri uyu wa Kane, undi myugariro w’umunyarwanda, Ombarenga Fitina ibiganiro na Al-Shorta SC bigiye kurangira kugirango aze akurikiye umunyarwanda ugiye gukinayo witwa Manishimwe Djabel.

APR FC ku munsi wejo yanashimangiye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda ikipe ya Marine FC ibitego 5-2 hahita huzura imyaka 24 iyi kipe itabasha kubona intsinzi imbere ya APR FC bihuje umubyeyi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *