wex24news

Niyomugabo Claude Kapiteni wa APR FC yatangaje imiterere ya Bindjeme ubona nk’abakinnyi bazakumbura.

Myugariro Bienvenue Charles Bindjeme werekeje mu ikipe ya Al Shorta SC, yasize agahinda mu bakinnyi ba APR FC bitewe ni uko yari umukinnyi mwiza uzi kubana n’abandi bakinnyi.

Ku munsi wejo nibwo uyu mukinnyi yasezeweho kumugaragaro n’abakunzi ba APR FC ndetse n’abakinnyi muri rusange ariko wabonaga ko bamwishimiye ku mpande zombi nubwo atigeze abona umwanya wo gukina.

Niyomugabo Claude Kapiteni w’ikipe ya APR FC, yatangaje ko Bindjeme yari umukinnyi mwiza uzi kubana n’abandi neza.

Yagize ati ” Ni umukinnyi wari mwiza, ni umukinnyi wabanaga n’abagenzi be bumvikana muri rusange ariko hari aho ugera bikanga ahandi bigakunda. Icyo tumwifurije nk’umuryango wa APR FC ni ukuzahirwa aho yerekeje.”

Kuri uyu wa Kane mu masaha y’umugoroba niba Bienvenue Bindjeme arahagaruka yerekeza muri Quatar aho azava yerekeza mu gihugu cya Iraq agiye gukina kugeza ubu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *