wex24news

The Ben yahuriye na Bruce Melody mu rwambariro muri Amerika The Ben aramwemeza.

The Ben ndetse na Bruce Melody ni bamwe mu bahanzi batumiwe muri Rwanda Day iheruka kubera i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro k’imbona nkubone kuri instagram Bruce Melodie yagiranye na Ddumba ndetse na Gasuku, Bruce Melodie yatangaje ko ubwo bari mu rwambariro yahuriyemo na The Ben akamukorera agashya.

Bruce Melody yavuze ko The Ben yabaye akimubona akamuhobera cyane , ndetse akanga kumurekura nk’uhobera umuntu yari akumbuye. Bruce Melodie abonye bimucanze agira ati ” ko unkanda mwa”.

Aba bahanzi bose nubwo bari batumiwe , The Ben yatumiwe nk’ugomba gususurutsa abantu naho Bruce Melodie atumirwa nk’utanga ibitekerezo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *