wex24news

Minisitiri wahoze afite uburezi mu nshingano nawe afite Diplôme y’incurano(indyogo)

Minisitiri wahoze afite uburezi mu nshingano nawe afite Diplôme y’incurano(indyogo)

Hari tariki ya 4 Ukwakira 2016 mu masaha y’umugoroba. Icyo gihe Perezida Kagame yakoze impinduka atangaza Guverinoma y’Abaminisitiri 20 n’Abanyamabanga ba Leta 10. Umwe muri abo banyamabanga ba leta, ntabwo yari umuntu usanzwe uzwi muri politiki, abari bamuzi bari bake cyane bafite aho bahuriye n’uburezi. Kuri urwo rutonde rw’abanyamabanga ba leta, uwari uwa kabiri ni we tugiye kugarukaho.

Iryo tangazo ryasinyweho n’uwari Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, ryagenaga ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye ari Munyakazi Isaac

Nyuma y’iminsi ibiri, yari ku Kimihurura yambaye ishati yera, karuvati irimo amabara y’ubururu n’umweru n’ikositimu y’ubururu. Muri ayo masaha ya nyuma ya Saa Sita, yazamuye ukuboko kwe, arahirira inshingano ze imbere ya Perezida wa Repubulika, atangira imirimo atyo.

Mu Cyumweru cyakurikiyeho, yagiye gusezerera aho yakoraga. Na none hafi ya hahandi yari aherutse kurahirira, ku Kacyiru mu nyubako ikoreramo University of Kigali. Yakorewe ibirori byo kumusezera no kumwifuriza imirimo

Uwari umukoresha we, Prof Nshuti Manasseh, yamugaragarije ibibazo byugarije uburezi akwiriye kwitaho, byose ariko byari bibumbiye mu ijambo rimwe: Kwita ku ireme ry’uburezi.

Akazi kahise gakomeza ubwo, inshingano arazikora, ariko kera kabaye ibintu bitangira guhinduka. Hashize iminsi, imbere y’izina rye hatangiye kwandikwaho indi ‘title’ ko ari ‘Docteur’.

We ku giti cye, aho yajyaga hose, yavugaga ko ari Docteur yewe no mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ni uko yafatwaga. N’ikimenyimenyi, itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 13 Gashyantare 2020 ubwo yeguraga, rimuha icyo cyubahiro.

Mu butumwa bwatambukijwe kuri konti ya X [yahoze ari Twitter] ya Primature, bwavugaga ko “Perezida Kagame yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi”.

Doctorat ni impamyabumenyi umunyeshuri warangije Masters akorera muri Kaminuza, akayigeraho nyuma yo gukora ubushakashatsi ku ngingo runaka. Kugira ngo umuntu ayihabwe, bimusaba nibura imyaka itatu ayikorera. Uyifite aba afatwa nk’umushakashatsi wabizobereye.

Uko Munyakazi yabonye Doctorat

Munyakazi yavuye muri Guverinoma yeguye muri Gashyantare 2020 nyuma y’uko yari akurikiranyweho ibyaha bya ruswa. Byaje no kumuhama maze mu mpera za 2021 akatirwa igifungo cy’imyaka itanu isubitse n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ukoze ubushakashatsi ubona ko guhera mu 2019 aribwo Munyakazi yatangiye kwitwa Docteur ahantu hose habaga havugwa izina rye. Gusa ikinyamakuru IGIHE dukesha Aya makuru gifite amakuru yizewe avuga ko iyo doctorat atigeze ayikorera, ahubwo yayibonye mu buryo bufifitse

Ni kimwe na Masters afite mu bijyanye n’uburezi, nayo yayibonye muri ubwo buryo budaciye mu mucyo.

Tugaruke inyuma gato. Ubwo Munyakazi yagirwaga Minisitiri, yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe guharanira ko ireme ry’uburezi rigerwaho muri Kaminuza ya Kigali (Director of Quality Assurance).

Amaze kuva muri Guverinoma n’inkiko zamukatiye, mu ntangiriro za 2023, yatangiye gushaka akazi. Uburyo bwari bworoshye kuri we, bwari ugusubira aho yahoze akora kuko ho atagombaga kwivuga cyane kuko yari asanzwe azwi.

Muri Werurwe 2023, yasubiye muri University of Kigali maze yongera guhabwa akazi nk’ako yari afite mbere. Iki kinyamakuru kandi cyanditse ko andi makuru cyabonye, ari uko ubwo yageraga muri Kaminuza, yasinye amasezerano, ariko hashyirwamo ingingo ivuga ko agomba kuzerekana inyandiko zishimangira ko afite doctorat kugira ngo akomeze ayihemberweho.

Impamvu byakozwe gutyo, ni uko mu byangombwa bya Munyakazi harimo ko Doctorat yayibonye ayikuye muri Kaminuza yo hanze y’igihugu, Kampala International University.

Iyo umuntu yabonye impamyabumenyi ayikuye hanze, yemererwa gukora ariko akajya mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, agahabwa icyangombwa cyitwa “equivalence” kiba kigaragaza ko amasomo yize hanze y’u Rwanda, ahuye na gahunda z’imyigishirize yo mu Rwanda.

Icyo gihe HEC isaba umunyeshuri kujya kuzana inyandiko zemeza ko koko yize muri iryo shuri, akerekana amasomo yahize n’ibindi kugira ngo bigereranywe n’ibyo mu Rwanda.

Hari n’ubwo HEC yo ubwayo ifata iya mbere ikandikira Kaminuza, ikayisaba amakuru ajyanye n’uwo muntu mu kugenzura koko niba amasomo yize amwemerera guhabwa impamyabumenyi runaka.

Urebye ku rukuta rwa LinkedIn, bigaragara ko Munyakazi yakoze inshingano z’ushinzwe ireme ry’uburezi muri University of Kigali igihe cy’imyaka irindwi. Ntabwo bigaragara igihe yaba yaraboneye doctorat.

Yabuze ibyangombwa bigaragaza ko afite doctorat arasezererwa

Mu icukumbura IGIHE yakoze, bigaragara ko guhera muri Werurwe 2023 kugera muri Kanama 2023, Munyakazi yahoraga yibutswa ko agomba gutanga ibyangombwa bye kugira ngo iyo mpamyabumenyi ayihemberwe abikwiriye.

Bigeze muri Nyakanga 2023, ibintu byaje guhinduka. Mu icukumbura ryakoze,guhera mu Ukwakira, yabonye inyandiko zigaragaza ko Munyakazi atigeze yiga muri Kampala International University.

Birenze ibyo, hari kopi y’ibaruwa ya Kaminuza Mpuzamahanga ya Kampala ivuga ko “Munyakazi Isaac atigeze aba umunyeshuri wa Kampala International University”. Iyo baruwa yo ku wa 18 Nyakanga 2023, ikomeza igira iti “Nta makuru ajyanye na nimero ye y’ishuri MBA/26792/81/DU yigeze aboneka”.

Ntibyagarukiye aho, hari n’indi nyandiko ya Kaminuza Mpuzamahanga ya Kampala isobanura ko inyandiko Munyakazi yatanze asaba ‘equivalence’, atari iz’ukuri.
Iti “Amakuru arimo ntabwo ari ukuri”.

Umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya Kigali, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko ibyo byangombwa bibuze, habayeho gutandukana na Munyakazi.

Ati “Twe nta kintu twakora kuko byari biri mu masezerano. HEC yamusabye inyandiko zigaragaza ko afite doctorat, izo atanze ziteshwa agaciro.”

Yakoraga nk’Umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi, akabifatanya no kuba umwarimu muri Kaminuza.

Umwe mu barimu bigishanyije na Munyakazi, ntiyashatse ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru. Yavuze ko nyuma yo kuba minisitiri, bakomeje kuvugana ariko ko nta na rimwe yigeze amenya ko ari kwiga.

Yatunguwe no kumva ko “inshuti ye” yaba yarahimbye impamyabumenyi. Ati “Buriya igiteye agahinda kurushaho ni ukuba ibi bintu byarabaye ku muntu wayoboye Minisiteri y’Uburezi. Ni cyo kibabaje kurusha ibindi byose.”

Guhera tariki 11 Ugushyingo 2023, twatangiye gushakisha uruhande rwa Munyakazi, inshuro zose twamuhamagaye ntiyigeze yitaba telefone ye igendanwa cyangwa ngo asubize ubutumwa bugufi.

Twifashishije kandi abantu be ba hafi, barimo n’abigeze kumwunganira mu mategeko mu bihe bitandukanye kugira ngo bamumenyeshe ko hari amakuru twifuza kumubaza, nabyo ntibyagira icyo bitanga.

Twavugishije Kaminuza Mpuzamahanga ya Kampala, ntiyaduha ibisubizo ku birebana na Munyakazi, ituyobora mu bwanditsi nabwo ntibwadusubiza.

Urujijo ku wasinye kuri diplôme ye

Icukumbura ryakoze ryaje kugwa ku zindi nyandiko zirimo urujijo, zivuga ko Munyakazi yize muri Kampala International University akahakura Masters mu micungire n’imiyoborere y’uburezi [Master of Education in Educational and Administration].

Bivugwa ko yarangije muri iyo Kaminuza ku wa 11 Ugushyingo 2011, gusa ku rundi ruhande, harimo urujijo kuko uwasinye ku nyandiko zerekana ko yarangije muri iryo shuri, yatangiye akazi mu 2015.

IGIHE ntiyabashije kubona ibisobanuro birambuye bisobanura uburyo yaba yararangije kaminuza agasinyirwa n’umuntu utarahabwa akazi.

Umwe mu bantu bazi neza imikorere y’iyi kaminuza, yavuze ko ibamo amanyanga menshi ku buryo umuntu wese ushaka ibyangombwa, ashobora kubibona iyo yishyuye amafaranga. Ngo ntibisaba kuba warize, ahubwo bisaba kuba ufite amafaranga kandi nabwo ntunyura mu bayobozi benshi, uwo ugezeho wese yaguha ibyangombwa ugataha.

Si we wenyine

Nyuma yo kubona ibihamya ntakuka ko Munyakazi yahimbye diplôme, twavugishije Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Mukankomeje Rose. Yasobanuye ko iki kibazo cya Munyakazi akizi, ko ari kugikurikirana, avuga ko azaduha amakuru arambuye mu gihe gito.

HEC isobanura ko iyo umuntu bigaragaye ko diplôme afite ari impimbano, ayamburwa. Iyo bisaba ko hakorwa iperereza, zijya gupimwa muri laboratoire, agatangira gukurikiranwa n’ubutabera.

Hari amakuru IGIHE yabonye y’umwe mu bantu bakora mu bitaro, bahawe akazi na Leta, ufite n’amabaruwa abimwemerera, ariko ukoresha diplôme z’impimbano. Uwo muntu yabajijwe ibyangombwa bye byerekana ko yajyaga ajya kwiga mu mahanga [RDC], asubiza ko koko yagiyeyo mu 2012.

Yabajijwe niba afite ibyangombwa by’inzira bibigaragaza, asubiza ko urwandiko rw’inzira rwe ruri mu Rwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka. Nyuma icyakurikiyeho ni igenzura binyuze muri urwo rwego ariko bigaragara ko aho avuga ko yize atigeze ahajya, muri make ntiyigeze asohoka mu gihugu.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Muri Congo barazigura cyane!”

Si Munyakazi wenyine uvugwa muri ibi bikorwa kuko hari n’abandi bayobozi bivugwa ko impamyabumenyi bahemberwa zitujuje ubuziranenge. Gusa ahari ikibazo gikomeye ni mu Rwego rw’Ubuzima n’Uburezi.

Hari umuganga waduhaye ubuhamya, asobanura ko hari bagenzi be azi neza, bafite akazi ariko impamyabumenyi bafite bazikuye mu mahanga kandi bataragezeyo. Ati “Abenshi baza bavuga ko bize muri Congo.”

Ikibabaje kuri bo, ngo ni uko ubumenyi bwabo aba ari hafi ya ntabwo. Ati “Umubwira ikintu, akakubwira ati nyereka uko bagikora. Ukibaza ukuntu yabonye diplôme atabizi. Ni ikibazo.”

Usibye ibi, hari n’abasobanura ko bize muri Kaminuza zigishiriza kuri internet, ariko babazwa uko binjiraga muri Système bigiragamo, bikabayobera.

Mu minsi ishize Dr Igabe Egide yafunzwe akurikiranyeho gukoresha inyandiko mpimbano y’Impamyabumenyi y’Icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) mu gushaka akazi muri Kaminuza zo mu Rwanda.

Yavugaga ko yize muri Atlantic International University (AIU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa nta rwego na rumwe muri Amerika rubifitiye ububasha rwigeze ruyemera.

Hari abayobozi benshi IGIHE yabonye, bakora mu nzego nkuru z’igihugu, bize muri izi kaminuza zirimo n’iyi Atlantic ariko ibyangombwa byabo bishidikanywaho.

Tariki 1 Ukwakira 2022, HEC yashyize hanze itangazo rivuga ko abantu bize muri Atlantic bose, impamyabumenyi zabo zitemewe mu Rwanda, gusa n’ubu baracyazikoresha.

HEC isobanura ko iki kibazo gihari kandi gikomeye, ko isaba Abanyarwanda ubufatanye mu kukirandura mu kurengera ireme ry’uburezi.

Isoko: Igihe

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *