wex24news

“Nigeria nitsinda iri joro, uyu mwaka nzakora ubukwe n’umugabo wo muri Nigeria” ! Dj Sonia yasubitse ubukwe

Umukobwa umaze guca impaka mu kuvanga umuziki mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburazirazuba Dj Sonia yasubije amerwe mu isaho nyuma yo kuvuga ko Nigeria n’itsinda igatwara igikombe cya Afurika cy’Ibihugu uyu mwaka arategura ubukwe n’umugabo wo muri icyo gihugu.

Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yagize ati:” Nigeria niramuka itsinze iri joro.Uyu mwaka nzarongorwa n’umugabo wo muri Nigeria”. Ni magambo yaherekeresheje amashusho ye arimo gutambuka ariko atagaragara mu maso ndetse n’imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane.

Dj Sonia akimara gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze ibi , bikarangira Cote D’Ivoire ariyo itsinze bamwe bamusubije ko ashaka yahindura ibitekerezo agashakana n’umugabo wo muri Cote D’Ivoire cyakora abandi bamubwira ko ubwo ubukwe bwasubitswe akwiriye gutekereza ikindi gihe.

Mbere y’aho Dj Sonia yari yashyizeho [ X ] ubutumwa busaba abakunzi be kugaragaza ikipe iratsinda ( Poll) hagati ya Nigeria na Cote D’Ivoire, bigaragara ko yari afite icyizere cyinshi ubwo yavugaga ko azashakana n’umugabo wo muri Nigeria ikipe yabo n’itsinda.

Umukino wabaye ku Isaa Yine z’Ijoro warangiye Cote D’Ivoire itsinze ibitego 2 kuri 1 yegukana igikombe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *