Shaddyboo abinyujije ku rukuta rwe rwa X yasangije ubutumwa bw’umugabo wamusabye ko abamukurikira bamugira inama kuko akomerewe mu rugo rwe.
Muri ubu butumwa umugabo yatanze, yavuze ko umugore ariwe umutunze ndetse ko ariwe wazanye amafaranga yo gukora ubukwe , gusa ngo yababajwe no guhabwa amakuru yuko abana babiri bafitanye atari abe .
Uyu mugabo yasanze umubyeyi wo muri batisimu w’umwana mukuru ariwe usa n’abana be ku buryo acyeka ko ariwe Se. Soma ubutumwa bw’uyu mugabo ubundi umugire inama.