Hashize iminsi igera kuri 2 ikibazo cya Hertier Luvumbu Nziga kirimo kugarukwaho cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.
Ikipe ku munsi wejo ikipe ya Rayon Sports yatangaje kumugaragaro ko yitandukanyije nibyo Luvumbu yakoze ndetse inasaba abakinnyi gukomeza kugira imyitwarire myiza.
Ku masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri nibwo ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ryatangaje ko rihannye kumugaragaro Hertier Luvumbu Nziga kubera ibimenyetso bijyanye na Politike uyu mukinnyi yakoze.
FERWAFA yatangaje ko ihannye igihe kingana n’Amezi 6 Hertier Luvumbu Nziga atagaragara mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru hano mu Rwanda.
Iki gisa nkaho uyu mukinnyi atazongera gukina hano mu Rwanda ukundi kuko n’ubundi amasezerano ye arahita arangirana n’iki gihano ahawe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda.