wex24news

umunya kenya washijwe kwica umukunzi we w’umunyamerika agatoroka yafashwe

Yari yatorotse mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yo guca murihumye abapolisi bari bamucunze aho yari afungiye biza kuvugwa ko yatorokeye muri bus itwara abagenzi bahita bamubura.

Ni nyuma y’uko uwamwunganiraga mu mategeko yari asabye ko bamumushyikiriza bakaganira iby’urubanza rwe.Uwo munyamategeko yahise atabwa muri muri yombi kuko ubwo barikumwe nibwo Kevin yahise atoroka.

Amakuru avuga ko uyu munya Kenya ufite ubwenegihugu bwa Amerika ,yafashwe kuri uyu wa Kabiri biturutse ku makuru abaturage bahaye igipolisi.Asanzwe kandi ashakishwa na Amerika imushinja kwica umukunzi we w’umunyamerikakazi.

Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko Kevin yishe umukobwa bakundanaga witwa Margaret Mbitu, mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2023, asiga umurambo we mu modoka ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Boston.

Nyuma ngo yaje kurira indege ahita ajya muri Kenya ari nacyo gihugu cye cy’amavuko.Gusa bidatinze mu ijoro rya taliki 30 Mutarama uyu mwaka ,nibwo igipolisi cyamufatiye mu kabyiniro(Night Club) .

Ku wa Gatanu w’icyumweru cyashize ,nibwo yari kugezwa mu butabera iyo ataza gutoroka hagafatwa icyemezo niba azaburanishirizwa muri Kenya cyangwa niba azoherezwa mu butabera bwa Amerika.

Ku birego yashinjwaga haziyoneraho n’icyo gutoroka ubutabera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *