wex24news

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yifuza Joe Biden kubutengetsi bwa leta zunze ubumwe z’amerika yitandukanya na Donald Trump.

BBC yatangaje ko icyo Putin ashingiraho yifuza Biden ku butegetsi, ngo ni uko afite ubunararibonye kandi ko ari umuntu wumva kandi ushobora kugirwa inama , mu gihe Trump ngo muri ibyo byose nta nakimwe yujuje.

Mbere y’uko Bwana Trump yiyamamariza kuba perezida bwa mbere mu 2016, Putin yari yaramushimye ko ari indashyikirwa kandi ufite impano y’ubuyobozi na Politiki.

Ni mu gihe Biden we amaze imyaka myinshi anenga cyane ubutegetsi bwa Putin, amwita umwicanyi by’umwihariko ku bitero akomeje kugaba ku gihugu cya Ukraine.

Ubwo yaganiraga na kimwe mu binyamakuru byo mu burusiya , Putin yikomye abavuga ko Biden ashaje kandi afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko ubwo baheruka guhura mu 2021, nta kintu yabonye kidasanzwe.

Ati: ” Mu gihe twahuraga mu myaka itatu ishize , abantu bavugaga ko adafite ubushobozi, ariko nta kintu na kimwe nabonye.”

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amatora ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.Mu gihe Trump yaba atowe yavuze ko yashyigikira uburusiya kugaba ibitero kuri NATO yakomeje gushyigikira intambara ya Ukraine n’Uburusiya.

Ni mu gihe Biden we yagiye akunda kumvikana avuga ko ubutegetsi bwa Putin bukoresha igitugu bukanijandika mu bikorwa by’intambara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *