wex24news

U Buholandi bwasabye abanyagihugu babwo bari i Goma kuhava byihuse.

Mu ijoro kuva ku wa Kabiri kugeza kuri uyu wa Gatatu ushize, umujyi wa Sake wari ugoswe n’inyeshyamba.

Kubw’ibyo, iyi Minisiteri y’u Buholandi ivuga ko rero, ibintu mu mujyi bituranye wa Goma bishobora kudogera vuba. “Uri muri Goma? Va mu mujyi niba ushobora kubikora mu mutekano wose.”

Nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru La Dernière Heure cyo mu Bubiligi ivuga ko Ku wa Mbere, inama zo kwirinda gukorera ingendo muri Congo ku Babiligi zongeye kuvugururwa. Urugendo urwo arirwo rwose rujya muri Goma no mu karere byegeranye ni urwo kwirindwa cyane.

Ababiligi bari muri kariya karere barahamagarirwa cyane kwiyandikisha binyuze kuri Travellers Online no kwirinda ingendo zitari ngombwa. Basabwe kandi gutegura amazi ahagije, ibiryo na lisansi bakaguma aho bari niba bishoboka.

inkomoko:La Dernière Heure

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *