wex24news

Nyuma y’isubikwa ry’urubanza rwa Kabuga, IMRCT igiye gufunga imiryango

IMRCT, urwego rwasigaranye inshingano zo kurangiza imanza za Jenoside zaburanishwaga n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (TIPR), kuwa Gatanu rwatangaje ko ruzafunga imiryango y’ibiro bya Kigali ku itariki 31 Kanama 2024.

Umwanditsi mukuru wa IMRCT Abubacar Tambadou yasobanuye ko icyemezo cyo gufunga ibiro byabo i Kigali, cyafashwe nyuma y’isubikwa ry’igihe kitazwi ry’urubanza rwa Félicien Kabuga muri Kanama 2023 ku mpamvu z’uburwayi.

Aganira n’itangazamakuru kuwa Gatanu, Abubacar Tambadou yaragize ati « Duhindura uburyo bw’imikorere dukurikije uko duhagaze, ni ukuvuga ko nta maperereza tugifite cyangwa urubanza rurimo kuburanishwa, rero ntitugishoboye gusobanura impamvu yo gukomeza kugumana ibiro bya hano, bityo ibiro bya Kigali bigiye gukinga».

Urubanza rwa Félicien Kabuga ni rwo rwanyuma rwaburanishijwe n’urukiko rwa IRMCT. Izindi dosiye eshatu zisigaye, iya Fulgence Kayishema watawe muri yombi muri Afurika y’Epfo umwaka ushize, iza Charles Sikubwabo na Ryandikayo bagishakishwa n’abashinzwe iperereza, zigomba gushyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda.

Hagati aho nk’uko byasobanuwe n’umwanditsi Mukuru wa IRMCT, ibiro by’Umushinjacyaha w’urwo rwego bizagumana abakozi bake mu Rwanda kugira ngo bakomeze gukorana no gufatanya n’abayobozi bo mu Rwanda mu gushakisha abatarafatwa bagomba kuburanishirizwa mu Rwanda.

Ibindi bikorwa bireba u Rwanda bizakomeza gukurikiranwa n’icyicaro gikuru cy’urwego kiri Arusha muri Tanzania, by’umwihariko ibirebana no gucunga umutekano w’abatangabuhamya.

Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (TPIR) rwashyizweho mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwafunze imiryango burundu mu Kuboza 2015 rushyikiriza imanza zarwo za nyuma Urwego rwasigaranye inshingano zo kuzirangiza kugira ngo rukomeze gukurikirana ama dosiye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *