wex24news

Roumanie yemeje ko M23 yakoze mu bacancuro yohereje muri RDC

Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi.

Iyi Minisiteri yavuze ko usibye abapfuye hari na bane bakomeretse, ndetse umwe muri bo akaba ari hagati y’urupfu nogukira.

Guverinoma ya Roumanie ntiyigeze isobanura uburyo abo baturage bayo bishwemo, gusa ikinyamakuru romaniajournal dukesha iyi nkurucyatangaje ko abapfuye ari abahoze ari abasirikare ba kiriya gihugu bari baroherejwe muri RDC mu rwego rwo gutoza Ingabo z’iki gihugu.

Cyakomeje kuvuga ko kandi ko aba baba bishwe n’inyeshyamba za M23 ubwo muri iki cyumweru zari zihanganiyemo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congomu mujyi wa Sake.

Ni imirwano kandi bivugwa ko yaba M23 na FARDC batakarijemo ingabo nyinshi, ubu ntiharamenyekana ugenzura uyu mujyi wo muri Teritwari ya Masisi.

M23 imaze igihe ivuga ko ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC bahanganye ririmo abacancuro b’abanya-Burayi.

Romaniajournal.ro dukesha aya makauru ivuga ko byibura abacancuro b’abanya-Roumanie babarirwa muri 20 bamaze kwicirwa muri RDC kuva muri 2022, ubwo ababarirwa mu magana bajyagayo mu rwego rwo guha ubufasha Ingabo za kiriya gihugu.

Televiziyo yitwa ProTV yatangaje ko abanya-Roumanie babarirwa muri 900 ari bo bari muri RDC, ndetse iki gihugu kikaba gihemba buri umwe $5,000 ku kwezi.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Roumanie yatangaje ko iki gihugu ku ruhande rwayo ntaho gihuriye na bariya bacancuro bari muri RDC, keretse ku byerekeye ubujyanama

Isiko :Romaniajournal.ro

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *