Telefone igendanwa ifite imbaraga zirenze uko umuntu abitekereza. Mbere na mbere telefone igendanwa yaraje yirukana telefone zitagendanwa irangije isimbura televiziyo, yirukana mudasobwa, ikuraho amasaha, ifata umwanya wa kamera na radiyo, yihanangiriza amasitimu n’indorerwamo, irangije itera umugeri ibinyamakuru, amasomoro n’ibitabo.
Ntibyaciriye aho. Yasimbuye imikino ya videwo, yirukanye ikotomoni (porte-monnaie) cyangwa ikofi, ubu nta muntu ugikenera kureba kuri kalindari cyangwa kugendana ikarita ya banki.
Hejuru y’ibyo byose ariko, telefone igendanwa ishobora gusenya ingo, igateranya abakundana. None dore, buhoro buhoro irimo kugenda itwicira amaso, ikatumugaza umugongo, ikangiza ubuzima bwo mu mutwe, ari nako igenda isatira abazadukomokaho.
Ikuraho amasitimu,indorerwamo ,amasomero ,ibitabo nibindi
Ntibyaciriye aho. Yasimbuye imikino ya videwo, yirukanye ikotomoni (porte-monnaie) cyangwa ikofi, ubu nta muntu ugikenera kureba kuri kalindari cyangwa kugendana ikarita ya banki.
Hejuru y’ibyo byose ariko, telefone igendanwa ishobora gusenya ingo, igateranya abakundana. buhoro buhoro irimo kugenda itwicira amaso, ikatumugaza umugongo, ikangiza ubuzima bwo mu mutwe, ari nako igenda isatira abazadukomokaho.
Rero niba tutigenzuye ngo tuyikoreshe neza, bizarangira yishe na roho zacu.