wex24news

Yajyaga amusura muri Gereza ! Byinshi ku rukundo rwa Nyambo na Titi Brown.

Titi Brown aherutse kwitarutsa urukundo rwe na Nyambo nyuma y’iminsi itari mike ruvuzwe nyamara benshi bagiye bemeza ko aba bombi bakundana cyane dore ko iby’urukundo rwabo byavuzwe cyane nyuma y’amashusho yagiye hanze bombi bari kubyina.

Aya mashusho n’ubwo aterekanaga urukundo cyangwa amarangamutima runaka kuko babyinaga indirimbo ya Dj Philpeter , yatumye benshi bavuga ko ari ibisanzwe hagati y’aba bombi babashinja gukundana cyane dore ko bari bari ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Nyuma y’aya mashusho Titi yarabihanye avuga ko nta rukundo ruhari ahubwo ko bari mu mwuga wabo nk’ibisanzwe wo gukina filime.Kuba ababombi badakundana bishobora kumvikana ugendeye ku buryo bamamaye kumbuga nkoranyambaga no ku byo basanzwemo nk’akazi kabo ka buri munsi.

Ubusanzwe amakuru avuga ko Titi Brown yasurwaga cyane na Nyambo Jesca ubwo yari muri Gereza aho yamaze igihe kingana n’imyaka ibiri.Nambere y’uko afungwa Titi Brown yari azwi mu mbyino zitandukanye haba mu ndirimbo z’abahanzi cyangwa mu bitaramo.

Kuva yafungurwa kugeza ubu izina rye ntabwo ryigeze ricecekwa mu rubyiruko dore ko ibinyamakuru byakoze iyo bwabaga ngo izina rye rikomeze kuvugwa no kugarukwaho cyane.

Uku kwamamara aguhuje na Nyambo Jesca umaze kugira benshi bamukurikiraho imikinire ye muri Cinema Nyarwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *