wex24news

Bruce Melodie yatangaje ko agiye gusohora Umuzingo.

[Bruce Melodie] yatangaje ko Album amaze igihe kitari gito asezeranyije Abanyarwanda igiye kujya hanze mu Kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2024.Aya makuru yo gushyira hanze umuzingo Bruce Melodie yabitangarije muri Kenya aho yagiye mu bikorwa bya Muzika.

Ni ikiganiro yagiriye kuri Trace Awards muri Kenya maze ubwo yari abajijwe igihe azashyirira hanze Umuzingo amaze igihe akoraho atazuyaje atangaza ko ari muri uyu mwaka.Uyu muhanzi yagize ati:”Album maze igihe nkoraho , turi guteganya kuyishyira hanze muri Gicurasi [Mu kwezi kwa Gatanu],hafi n’impeshyi, kanda ndabasezeranya indirimbo nziza”.

Ni Album uyu muhanzi yakoranye n’abahanzi bakomeye haba muri Afurika no hanze , dore ko aherutse gutangariza Irene Mulindahabi ko iriho indirimbo mbarwa zizwi n’abanyarwanda.Ku Munsi wo ku wa Mbere tariki 19 Mutarama 2019 nibwo Bruce Melodie yerekeje muri Kenya ari kumwe na Producer Prince Kiiz na Jean Luck.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *