wex24news

KNC yacecekesheje umunyamakuru ukomeye w’imikino amushinja amagambo aca intege agira.

Ku munsi wejo hashize ubwo ikipe ya Gasogi United yakinaga umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’amahoro n’ikipe ya APR FC ukarangira Gasogi United ari yo ikomeje KNC yikomye bikomeye umunyamakuru.

Mu kiganiro n’itangazamakuru KNC yakoze nyuka y’umukino, yatangaje ko n’ubundi akibona ko APR FC na Gasogi United zigeze final yahise abona ko ikipe ye igomba gukomeza bitewe n’ubushake yabonaga mu basore be ndetse n’ibyo bari bamusezeranije.

KNC ubwo yaragiye kubazwa ikibazo na Leonidas Ndayisaba ukorera Flash FM yahise amucecekesha bikomeye bitewe ni uko ngo yumva uyu munyamakuru agenda akwirakwiza ibintu avuga ko ibikombe ari iby’amakipe akomeye naho ikipe zirimo na Gasogi United ngo ni ikipe ziraho ziba zoroshye zidafite icyo zirwanira.

Uyu munyamakuru acyumva KNC amusuzuguye ndetse atari bunasubize ikibazo cye yahise aceceka ubona ko yasuzuguwe n’uyu muyobozi wa Gasogi United nubwo n’ubusanzwe ubona ko batajya bumvikana neza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *