wex24news

U Rwanda na Misiri byiyemeje gushimangira umubano.

Amakuru yatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, avuga ko ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Misiri bIsanzwe bIfitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ikoranabuhanga n’itumanaho, ibijyanye n’inzu ndangamurage, urubyiruko, siporo, guhugura Abadipolomate, tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi n’ubuzima.

Ni amasezerano yashyizweho umukono mu ruzinduko rw’akazi Perezida Paul Kagame yagiriye mu Misiri muri 2022, aho yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Abdel Fattah Al-Sisi.

Mu 2017, Perezida Abdel Fatah Al Sissi yaje mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi kandi byafunguye za Ambasade, ubu u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi CG Dan Munyuza, naho Misiri ikaba ihagarariwe na Ambasaderi Nermine El Zawahry.

rezi mu Misiri, Lt. Gen. Kamel Alwazir uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Minisitiri w'Intebe Ngirente yakira Minisitiri ushinzwe ubwikorezi mu Misiri, Lt. Gen. Kamel Alwazir

Amakuru yatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, avuga ko ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Misiri bIsanzwe bIfitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ikoranabuhanga n’itumanaho, ibijyanye n’inzu ndangamurage, urubyiruko, siporo, guhugura Abadipolomate, tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi n’ubuzima.

Ni amasezerano yashyizweho umukono mu ruzinduko rw’akazi Perezida Paul Kagame yagiriye mu Misiri muri 2022, aho yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Abdel Fattah Al-Sisi.

Mu 2017, Perezida Abdel Fatah Al Sissi yaje mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi kandi byafunguye za Ambasade, ubu u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi CG Dan Munyuza, naho Misiri ikaba ihagarariwe na Ambasaderi Nermine El Zawahry.

U Rwanda na Misiri kandi bifitanye umubano urenze uwa politiki, ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Kuri ubu buri mwaka, Misiri itegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda ‘Egyptian Expo’. Iki gihugu kinohereza mu Rwanda ibijyanye n’imiti, ifumbire mvaruganda, imashini ndetse na bimwe mu bikoresho bya Pulasitike.

Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rwohereza muri icyo gihugu ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi, imineke n’ibindi.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Misiri bugenda bwiyongera, kuko kuva mu 2015 kugera mu 2022 bwiyongereyeho 12%.

Nko mu 2022 u Rwanda rwohereje mu Misiri ibifite agaciro nka Miliyoni 15,41$, ni ukuvuga arenga Miliyari 15Frw, mu gihe Misiri yohereje mu Rwanda ibifite agaciro k’arenga Miliyari 49Frw.

Ubwikorezi bwo mu kirere n’inzira zo mu mazi biri mu byoroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

isok kigali to day

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *