wex24news

USA: Umuyapani arashinjwa gushaka guha Iran ubutare bwa uranium na plutonium

Bivugwa ko Takeshi Ebisawa w’imyaka 60, yagerageje kugurisha ubutare bwa uranium na plutonium yizeraga ko buzajyanwa muri Iran gukoreshwa mu kubaka igisasu cya kirimbuzi.

Muri Mata 2022, Ebisawa na mugenzi we wo muri Thailande bari barakurikiranweho icyaha cyo gucuruza intwaro n’ibiyobyabwenge.

Azahanishwa igifungo cya burundu naramuka ahamwe n’icyaha giheruka nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga

Abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko Ebisawa, ufungiwe muri Gereza ya Brooklyn, ari umuntu mukuru mu gatsiko k’abagizi ba nabi b’Abayapani kazwi ku izina rya Yakuza, gakorera muri Sri Lanka, Myanmar, Thailande na Amerika.

Minisiteri y’ubutabera ya Amerika yavuze ko Ebisawa na “bagenzi be beretse samples z’ubwo butare bukorwamo ibisasu bya kirimbuzi bari muri Thailande, intasi y’ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (DEA) yari yiyoberanyije.

Uyu yari yigize nk’umuntu ucuruza ibiyobyabwenge n’intwaro ufitanye imikoranire n’umujenerali wo muri Iran.

Izo samples zaturutse muri Myanmar zafashwe n’abayobozi ba Thailande zishyikirizwa abashakashatsi bo muri Amerika. Laboratoire yo muri Amerika yemeje ko ari uranium na plutonium byo mu rwego rwo gukorwamo intwaro za kirimbuzi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *