wex24news

Shema Fabrice yatanze agahimbazamusyi ko gutsinda Police.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, amatora azahera ku rwego rw’umudugudu asorezwe ku rwego rw’igihugu mu nama nkuru y’umuryango FPR-Inkotanyi iteganyijwe muri Werurwe 2024 akaba ari igikorwa gishimangira umuco wa demokarasi nk’inkingi ya mwamba y’umuryango FPR-Inkotanyi.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bose kuzitabira iki gikorwa kandi bakazarangwa n’ubushishozi mu guhitamo abazabahagararira mu matora ku nzego zitandukanye.

Ati « Amatora mu Muryango FPR-Inkotanyi akwiye kwitabirwa n’abanyamuryango bose guhera ku rwego rw’umudugudu. Ni igihe cyiza cyo kwihitiramo abazaduhagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite. Ni igikorwa gikeneye ubwitabire bwacu twese nk’abanyamuryango ba FPR ariko cyane cyane tukarangwa n’ubushishozi mu guhitamo abazaduhagararira muri aya matora ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka. »

Itangazo risoza rivuga ko Abanyamuryango bazatorerwa guhagararira Umuryango mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’abadepite bazemezwa mu Nama Nkuru ya FPR-Inkotanyi nk’uko biteganywa n’amategeko y’umuryango

Nyuma yo gusohora iri tangazo kandi Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi yanagiranye ikiganiro n’abanyamakuru abasobanurira byinshi kuri aya matora yo mu muryango.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *