wex24news

Tshisekedi mbere yo kurasa Kigali akwiye kubanza kurasa Bunagana: Senateri Evode

Mu cyumweru gishize ni bwo Tshisekedi yisubiye ku isezerano ry’uko azashoza intambara ku Rwanda yari yarahaye abanye-Congo, avuga ko icyo ashyize imbere ari ugutuma abanye-Congo babona amahoro biciye mu nzira y’ibiganiro.

Ni Tshisekedi wisubiriye kuri icyo cyemezo, mu gihe mu mpera z’umwaka ushize yari yarabwiye abaturage be ko yiteguye gukoranya Inteko Ishinga Amategeko ikamwemerera gutangaza intambara ku Rwanda, mu gihe umutwe wa M23 wari kugira akandi gace gashya ka RDC wigarurira.

Uyu mutwe cyakora kuri ubu uracyagenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse imirwano yawo n’Ingabo za RDC irasa n’aho yotorera Umujyi wa Goma.

Senateri Evode Uwizeyimana mu kiganiro Waramutse Rwanda cya Televiziyo y’u Rwanda, yatangaje ko Tshisekedi ubwo yavugaga ko azarasa i Kigali na we yari abizi neza ko atabishobora; gusa ahitamo gukoresha iyo mvugo kugira ngo abanye-Congo bamuhe manda ya kabiri.

Yagize ati: “Tshisekedi yabwiye abanye-Congo ibyo bashakaga kumva. Njye nayise disikuru yo gushaka amajwi, kubera ko na we yari azi ko ibyo avuga atabishobora. Kuko mbere yo kurasa Kigali, yari kubanza akarasa Bunagana, akabohoza Bunagana cyangwa ibindi bice byose M23 yafashe.”

Senateri Uwizeyimana yunzemo ko kuba RDC ikomeje guhuruza ingabo z’ibihugu bitandukanye ngo zize kuyifasha M23 nta musaruro bizigera bitanga, kuko hazabaho akavuyo mu bijyanye no kuyobora urugamba.

Yagaragaje kandi Tshisekedi nka nyirabayazana izatuma intambara iri mu burasirazuba bwa RDC itarangira, bijyanye no kuba hari intwaro agura bikarangira M23 izitwaye.

Ku bwa Senateri Evode, Tshisekedi nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za RDC ngo hari ibyaha byinshi akomeje gukora biciye mu magambo y’ibikangisho atangaza ku Rwanda, ku buryo igihe gishobora kuzagera akabibazwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *