wex24news

Polisi y’u Rwanda yashimye imyitwarire yaranze abaturarwanda muri Tour du Rwanda.

Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, ubwo hasozwaga iri rushanwa, mu muhango wabereye kuri Kigali Convention Center (KCC), mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo kuri iki cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare.

Yagize ati:” Turashimira abaturarwanda by’umwihariko abakoresha umuhanda n’abafana bitabiriye ari benshi ku mihanda hirya no hino mu gihugu, uburyo bitwaye; barangwa n’indangagaciro byatumye isiganwa risoza neza nta kibazo rihuye naryo.”

Yakomeje ati: “Uduce twose umunani twagenze neza, mu mutekano usesuye, nta mbogamizi n’imwe abitabiriye isiganwa bahuye nayo. Turashimira abaturarwanda muri rusange uko bashyigikiye abasiganwa mu duce twose bagiye banyuramo, n’uburyo abakoresha umuhanda bihanganiye impinduka zagiye zigaragara zirimo imihanda yafungwaga mu gihe yabaga ikoreshwa n’abasiganwa, bagakurikiza amabwiriza bahabwaga n’abapolisi babaga bari ku mihanda ngo babayobore mu yindi mihanda.”

ACP Rutikanga yasabye abakoresha umuhanda gukomeza kubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo, hirindwa ikintu cyose gishobora kuba intandaro y’impanuka.

Muri iri siganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ mu gihe cy’icyumweru rimaze, hakomeje gutangwa ubutumwa bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwibutsa buri wese kumva ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano ze; kugira uruhare mu kuwusigasira hirindwa uburangare n’amakosa yose ashobora guteza impanuka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *