wex24news

Amadou Oury Bah yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya wa Guinea.

Ibyo bibaye mu gihe mu murwa mukuru Conakry, bisa n’aho ubuzima bwahagaze ku munsi wa kabiri w’imyigaragambyo, kuri uyu wa Gatatu ushize, ibera mu gihugu cyose.

Abigaragambya barasaba ko umuyobozi w’urugaga ufunzwe arekurwa, n’ibiciro by’ibiribwa bikagabanuka. Ikindi basaba ni ukureka itangazamakuru rikisanzura kandi imibereho y’abakozi ba Leta ikavugurura.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko uyoboye agatsiko k’abasirikare bari ku butegetsi, Gen. Mamady Doumbouya, yavugiye kuri televisiyo ko “Amadou Oury Bah, impuguke mu by’ubukungu, yagizwe minisiti w’intebe n’umukuru wa guverinoma”.

Gen. Doumbouya yavuze ko akazi k’ibanze ka Oury Bah ari uguhosha umwuka mubi hagati ya Leta n’ingaga 13 zatumije imyigaragambyo yatandiye kuwa mbere. Iyo myigaragambyo yatwaye ubuzima bw’abantu babiri, mu bushyamirane bwabaye mu nkengero z’umurwa mukuru Conakry.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *