wex24news

Australia: Nta cyizere ku iburanisha cyangwa koherereza u Rwanda 2 bakekwaho uruhare muri jenoside.

Umwe muri abo bagabo uba mu Mujyi wa Brisbane ngo mbere yari yaravuze ko azi ibyo birego yise iby’ibinyoma ndetse n’ubukangurambaga bwo kumusebya yanga guhatwa ibibazo. Undi umuryango we wavuze ko ari inzirakarengane ariko atari no muri iki gihugu cya Australia.

Senateri w’Ishyaka The Greens, David Shoebridge (uri ku ifoto), yagize ati: “Biteye impungenge cyane kuba abakekwaho kuba barakoze ibyaha by’intambara bashobora gukwepa ubutabera.”

“Uburyo Australia ikoresha muri iki gihe ntabwo bukora; dukeneye gushyiraho uburyo bwo gukora iperereza no gukurikirana… Tugomba kandi gukorana n’ibindi bihugu kugira ngo abantu badashobora guhunga ubushinjacyaha.”

Mu gihe bamwe muri diaspora y’u Rwanda bavuga ko ibirego abo bagabo bombi bashinjwa byihishwe inyuma n’impamvu za politiki, Four Corners and Guardian Australia ivuga ko nubwo itemeza ko ibyo birego ari ukuri bikwiye gukorwaho iperereza.

Kugeza ubu Australia ntabwo ifite ishami rizobereye rishinzwe iperereza ku byaha mpuzamahanga bikomeye birimo jenoside, inshingano zikaba ziri mu buyobozi bukuru bw’Igipolisi cya Australia (AFP) mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba n’iperereza ryihariye (CTSI).

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Australia gishinzwe Ubutabera Mpuzamahanga (ACIJ), Rawan Arraf, yavuze ko Australia iri inyuma ya bagenzi bayo mpuzamahanga.

Yatangarije Four Corners and Guardian ati: “Suede, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Buholandi n’abandi bose barimo gukora iperereza ku byaha mpuzamahanga no kuzana imanza mu bushinjacyaha, kandi babigeneye inzego zishinzwe iperereza zizobereye gukora ibyo.”

Ku bijyanye n’ibyaha bivugwa nka jenoside n’ibyaha by’intambara, yagize ati: “Kudakora iperereza no gukurikirana bishobora no kugira ingaruka zikomeye ku bahohotewe no ku miryango yabo.”

Senateri Shoebridge yagize ati: “Australia ikwiye kwishimira cyane ko abantu benshi baturutse hirya no hino ku Isi baza hano kubaka ubuzima bwabo, rimwe na rimwe bagahunga ibihugu aho bahura n’urugomo n’itotezwa.

“Dufitiye umwenda uwarokotse gukandamizwa, iyicarubozo cyangwa jenoside wese wo guharanira ko sosiyete yacu ibabera umutekano.”

Mu bihe byashize, abashinjwaga kuba baragize uruhare mu makimbirane arimo ayo muri Balkans na Sri Lanka bagiye bahungira muri Australia.

ACIJ ivuga ko imitwe y’Igipolisi ikora inshingano zose “idafite ibikoresho bihagije” kugira ngo ikemure ibibazo bigoye by’iperereza kandi idafite ubumenyi bukenewe.

Australia yagiye biguru ntege mu gushyira jenoside n’ibyaha by’intambara mu mategeko y’imbere mu gihugu, inanirwa gushyiraho amategeko abihana kugeza mu 2002 hinjizwaga igice cya 268 mu gitabo cy’amategeko ahana.

Amategeko yatowe ntasubira inyuma ku byaha byakozwe atarajyaho, bityo rero icyaha cya Jenoside yakozwe mbere ya 2002 ntigishobora gukurikiranwa n’amategeko y’iki gihugu hatabaye impinduka zishingiye ku mategeko, bivuze ko amakimbirane arimo Jenoside yakorewe Abatutsi asonewe.

Graham Blewitt yahoze ari umuyobozi w’ishami ryihariye rishinzwe iperereza, ryashinzwe mu myaka ya za 1980 kugira ngo hakorwe iperereza ku byavugwaga ko abakoze ibyaha by’intambara b’Abanazi babaga muri Australia.

Yabwiye Four Corners ko Australia imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ititaye ku bijyanye no gukora iperereza no gukurikirana ibyaha by’intambara bivugwa.

“Ni ukubura gusa ubushake bwa politiki bwo kugira icyo babikoraho, kandi mvugishije ukuri, bigomba guhinduka.”

Umuvugizi w’Igipolisi cya Australia (AFP) yamaganye ibivugwa ko kidafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora iperereza rikwiye ku byaha mpuzamahanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *