wex24news

Musanze: Koperative y’Abahanzi n’Abakina filimi yacucuwe Miliyoni 15 frw.

Iyi koperative isanzwe ikora akazi ko gukwirakwiza ibihangano bigizwe n’indirimbo na filimi, yatangiye mu 2018, gusa ngo kuva yashingwa nta nyungu bayibonamo kuko n’icyakabatunze giturutse mu migabane batanze ntacyo babona.

Bavuga kandi n’abatinyutse kuzamura iki kibazo bibaviramo kwirukanwa muri koperative badahawe imigabane yabo.

Umwe muri bo yagize ati ” Ubuyobozi buriho uyu munsi nibwo bubyica niba Inteko rusange irema rimwe mu mwaka ariko imyaka ine irashize nta nteko ibaye ngo batugaragarize uko umutungo wacu ukoreshwa. Ahubwo bakoresheje iyo kwirukana abahora babaza aho umutungo bashyiramo ujya, ubundi batubitsemo ubwoba.”

Akomeza ati” Twasiragiye ku Murenge no ku Karere mu bashinzwe koperative bagahora badusiragiza ngo bagiye kubyigaho ,bihera mu mvugo, twandikira Urwego rushinzwe amakoperative mu Ntara, baratwumva ariko atubwira ko bisaba ko abona raporo yo ku Karere, dusubiyeyo batwizeza kubonana natwe aho kubikora begera abayobozi bacu kandi aribo turega aho kutwegera twe twatanze ikibazo, ibyacu byariwe tureba dukeneye ubutabera”

Undi nawe ati ” Koperative igishingwa buri munyamuryango yari yemerewe kujya kuri banki akareba uko umutungo ukoreshwa, ariko abayobozi bagiyeho ubu bahise babiboroka, bakora iby’inyungu zabo ntibareberera koperative ninaho harimo kuva inyerezwa ry’amafaranga yacu twarareze turaruha ahasigaye abayobozi bireba baturengere”

Nk’uko babigaragaza mu mpapuro za banki, amafaranga asigaye kuri konti ntarenga ibihumbi 129frw muri miliyoni zigera kuri 15 ngo zari zarakusanyijwe n’abanyamuryango bayo bagera ku 130 mu gihe cy’imyaka igera kuri 4.

Aha habarwamo umugabane shingiro w’ibihumbi 60 kuri buri umwe ndetse n’andi mafaranga ibihumbi bibiri batanga buri cyumweru, akaba yaraburiwe irengero kubera imicungire mibi ya koperative.

Umuyobozi w’Agateganyo wa koperative Ubumwe n’Imbaragawe Tuyishime Evariste yemera ko ibi bibazo by’imicungire mibi y’umutungo byabayeho ariko ntiyemeranya n’abanyamuryango bavuga ko birukanwa mu buryo budahwitse.

Yagize ati” Ikibazo bafite kirahari nanjye ndiguhuza nabo, amafaranga yaburiwe irengero ducukumbuye dusanga guhera kuri perezida kumanura kuri komite yose yafashe ideni, yiguriza ku y’abanyamuryango andi aburirwa irengero, nyoboye mu nzibacyuho. Ibyo kubirukana byo ntabihari ni inteko rusange ibikora.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo bakigejeje ku kigo gishinzwe amakoperative RCA, cyabemereye kuzohereza abagenzuzi muri iyo koperative.

Ikindi kandi ngo biteguye kubafasha gutegura indi nama y’Inteko Rusange kuwa mbere utaha nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ubucuruzi ribarizwamo n’amakoperative Iyamuremye Jean Damascene.

Yagize ati” Hari Inteko rusange zagiye zisubikwa kubera ko umubare utari wuzuye kuko bagombaga kuba 3/4 by’abanyamuryango, reka dutumize indi nteko rusange tuzaba duhari,dukorane n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative tukagenzura abayarigishije bakabiryozwa hari n’abo tuzajyana mu butabera bakishyura amafaranga y’abanyamuryango”

Koperative Ubumwe n’imbaraga igizwe n’abanyamuryango basaga 130, aho buri munyamuryango mushya winjiraga muri bo yatangaga umugabane w’ibihumbi 60, ndetse buri cyumweru bizigamira amafaranga ibihumbi bibiri, n’andi yatangwaga bitewe n’ibyo bemeranyijweho.

Konti yabo yabarirwagaho amafaranga agera muri miliyoni 15 ariko kubera imicungire mibi y’iyi koperative amafaranga yaranyerejwe aho ubu basigaranye ibihumbi 129 gusa, ariyo mpamvu batakambira inzego bireba ngo bahabwe ubutabera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *