wex24news

Nyanza: Inka y’umuturage bikekwa ko yibwe yabonetse yapfuye.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Mushirarungu, mu Mudugudu wa Nyabubare.

Umuturage witwa Ayinkamiye Francine w’imyaka 50 niwe watanze amakuru ubwo yabagaraga amasaka ari munsi y’uwo murima mu gihuru yabonyemo inka yapfuye.

Iyi nka nta gikomere ifite ntiharamenyekana icyayishe.

Iriya nka bikekwa ko yibwe, yavanwe mu Mudugudu wa Rubona mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza aho yari iy’umuturage witwa Misago Fidel alias Ntare.

Bikekwa kandi ko iriya nka yibwe ikajyanwa mu Murenge wa Rwabicuma ari naho yasanzwe yapfuye aho yarivanwe mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Uriya muturage bikekwa ko yibwe inka agirwa inama yo kujya gutanga ikirego.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *