wex24news

Kuvugurura Petit Stade biri kugana ku musozo (AMAFOTO)

Amavugurura agiye kumara imyaka ibiri, y’inyubako y’ikibuga cy’imikino y’intoki izwi nka ‘Petit Stade’, ari kugana ku musozo aho iby’ingenzi byarangiye.

Iyi nyubako yatangiye kuvugururwa mu 2022, hagamijwe kuyishyira ku rwego Mpuzamahanga  ku buryo yajya yakira imikino yose y’intoki ikinirwa mu nzu.

Ikaba nk’ibisanzwe iri iruhande rwa Stade Amahoro na yo irimo kuvugururwa kugira ngo ijye ku rwego rw’ibibuga byemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika,CAF na FIFA iyobora ruhago ku Isi.

Petit Stade ikaza ari imwe mu nyubako zizifashishwa mu gikombe cya Afurika cya Handball cya 2026 u Rwanda ruzakira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *