wex24news

Aline Gahongayire yakize kanseri yo mu muhogo yari amaranye igihe.

Mu kiganiro yagiranye na MIE ikorere ku muyoboro wa Youtube, Gahongayire yavuze ko mu gihe cyashize yagiye kwa muganga kwisuzumisha uko ahagaze mu mubiri, agahabwa amakuru mabi ko arwaye kanseri yo mu muhogo.

Yavuze ko ubwo yamenyaga ko arwaye kanseri, yahise yiheba akibaza uburyo kariyeri ye igiye kurangira, ndetse akaba agiye gupfa. Gusa ngo yirinze kugira uwo abibwira kugeza no kuri Mama we.

Gahongayire avuga ko yamaze amezi 4 kwiyakira byaranze, nyuma nibwo yaje gusubira kwa muganga bamupimye basanga kanseri yarakize. Akomeza avuga ko ibitangaza by’Imana aribyo byabikoze cyane ko anizerera mu bitangaza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *