wex24news

Bushali yatangaje ko kwirukanywa muri korali yo muri ADEPR atabyicuza

Mu kiganiro yagiranye nitangazamakuru yahishuye ko akiri umwana yahoze aririmba muri korali y’abato mu itorero rya ADEPR.

Gusa avuga ko nubwo iyi korali yayiririmbyemo ndetse akunda gusenga, agapira k’amaguru kaje gutuma bitagenda neza yewe bikaza no kumuviramo guhagarikwa.

Bushali abajijwe niba aticuza kuba yaravuye muri korali yavuze ko atabyicuza kuko kwicuza ari ikintu kibi mu buzima.

Yagize ati ” sinicuza kuba naravuye muri korali kuko kwicuza ni ikintu kibi !, kandi mu buzima nta muntu wanga gutera intambwe ngo ave aho yari ari agere ahandi”.

Bushali yabajijwe niba agisenga, avuga ko asenga gusa atagira idini asengeramo ahubwo ko aho ageze hose yumva ashaka gusenga arasenga.

Ubusanzwe Bushali yamenyekanye cyane mu njyana ya Trap ndetse agera naho afatwa nk’umwami wayo mu Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *