wex24news

imihanda ya Goma-Sake yaramukiyemwo imyigaragambyo

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Werurwe abaturage n’abahunze imirwano ya M23 bo mu nkambi ya CBCA bazindukiye mu myigaragambyo ikaze.

Abo baturage barimo abahunze imirwano ya M23 bavuga ko bakomeje kwicwa no kugirirwa nabi n’igisirikare cya Leta na Wazalendo.

Muri iyo myigaragambyo yo kuri uyu wa kabiri mu burakari bwinshi bahagaritse urujya n’uruza ku muhanda Goma-Sake.

Baravuga ko barambiwe ubwicanyi bumaze gufata indi ntera muri Mugunga no mu bindi bice byo mu mujyi wa Goma.

Umwe muri bo yagize ati ” Ubu bwicanyi bugomba guhagarara, ntidushobora guhangana n’inzara ngo hiyongereho n’ubu bwicanyi.”

Kugeza ubu abantu babiri nibo bamaze kumenyekana ko baguye muri ubwo bugizi bwa nabi bwaherekejwe n’iyo myigaragambyo.

Kuva mu kwezi kwa Gashyantare, umutekano muke warushijeho kwiyongera mu gace ka Lac-Vert na Mugunga mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma aho byibuze abaturage 12 bishwe abandi benshi barakomereka bikabije.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *