wex24news

Umuyobozi wa BTN TV ari mumaboko ya rIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, ruvuga ko aregwa kuba mu bihe bitandukanye yaratanze sheki zitazigamiye, ubwo yaguraga ku bantu  ibikoresho binyuranye birimo televiziyo za rututa ( HD TV)

RIB ivuga ko ibi  byaha yabikoze mu bihe bitandukanye muri Mata 2023 no muri Kanama 2023.

Dr Murangira B Thierry, uvugira RIB, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu munyamigabane wa BTN ngo yagiye atumizwa n’ubugenzacyaha yanga kwitaba ngo  abazwe ku byaha akekwaho.

Ati “Uwera Pacifique yafashwe nyuma y’uko atumijwe n’Umugenzacyaha akanga kwitaba kugira ngo abazwe ku cyaha akurikiranywe cyo gutanga sheki zitazigamiwe aho yazitanze mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa Mata na Kanama 2023.”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko  uyu Uwera Pacifique n’ubundi yari afite ikindi kirego ari gukurikiranwaho cyo gutanga sheki itazigamiye, akaba yari yahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe  n’Urukiko aza kukijuririra, urubanza rukaba ruteganyijwe tariki 12 Werurwe 2024.

Dr. Murangira yasabye abantu kutinangira mu gihe batumijwe n’ubugenzacyaha.

Yagize ati “Ntabwo ari byiza kwinangira igihe wahamagajwe n’Umugenzacyaha. Ibi bigabanyiriza amahirwe uwatumijwe yo gukurikiranwa adafunze; kuko uba wagaragaje ko utaboneka igihe Ubugenzacyaha bwagushakiye”.

 Ni byiza kwitaba Ubugenzacyaha igihe uhamagajwe, nubwo waba hari ibyaha ukekwaho; haba hari amahirwe menshi yo kwisobanura ugataha.”

Kuri ubu afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kimihurura mu gihe dosiye ye igiye gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.

Icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe giteganywa n’ingingo ya 126 y’itegeko rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa.

Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva nshuro eshanu ariko zitarenze inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

isoko UMUSEKE

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *