wex24news

M23 yemeje ko yigaruriye umujyi uvukamo Gen. Sultani Makenga.

Nyanzale ni Umujyi muto uherereye muri Teritwari ya Rutshuru, byibura mu bilometero 130 ugana mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma.

Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru imirwano ikomeye yasakiranyirije FARDC n’abambari bayo muri uyu mujyi ndetse no mu nkengero zawo.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere byavugwaga ko M23 yigaruriye Nyanzale, ndetse n’uduce twa Katsiro na Mabenga two muri Teritwari ya Masisi uyu mutwe wemeza ko ugenzura.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe ni bwo M23 biciye muri Lt Col Willy Ngoma uvugira igisirikare cyayo yemeje ko n’umujyi wa Nyanzale wamaze kugera mu minwe yayo.

Ati: “Intare za Sarambwe ziraganje ku butaka bw’abasekuruza bazo, Nyanzale irahumeka ituze no gutabarwa kw’abahungu bayo babikwiriye”.

M23 yatangaje ko yigaruriye turiya duce dushya, nyuma y’iminsi mike abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bifite abasirikare muri RDC bahuriye mu nama yabereye i Goma mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo bakomeza guhuza imbaraga bagatsinda burundu uriya mutwe.

Abakurikiranira hafi intambara yo muri Congo bavuga ko imirwano ishobora gukaza umurego mu minsi iri imbere, nyuma y’igihe kirenga ukwezi isumbirije imijyi ya Goma na Sake.

Amakuru avuga ko M23 yaba ifite gahunda yo kwigarurira iyi mijyi yombi, n’ubwo yo yakunze kuvuga ko kuba yakwigarurira Goma bitari muri gahunda yayo.

Ni Goma kuri ubu icungiwe umutekano n’ingabo zirimo iza SADC na MONUSCO mu buryo buhambaye, mu rwego rwo kwirinda ko ingabo ziyobowe na Gen Sultani Makenga zayigarurira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *