wex24news

Minisitiri Gasore y\atangaje ko kugeza umuriro ku baturage bose mu 2024 bitagishobotse.

Hagati aho, Guverinoma y’u Rwanda yashatse miliyoni 700 z’amadolari ya Amerika mu bafatanyabikorwa barimo Banki y’Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere n’abandi, muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi no kuvugurura imiyoboro mu gihugu hose.

Ni imishinga Minisitiri Gasore avuga ko izakomeza ikageza muri 2026 yamaze gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 5 Werurwe 2024, ubwo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku itunganywa n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi.

Minisiteri Jimmy Gasore yatangaje ko intego Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye yo kugeza umuriro w’amashanyari ku baturage 100% itagishobotse, ikaba yaradindijwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 n’ingengo y’imari idahagije yasabwaga.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo Kwihutisha iterambere (NST1) ya kuva mu mwaka wa 2017 kugeza 2024, iteganya ko amashanyarazi yagombaga kugera ku baturage 100% muri uyu mwaka wa 2024.

Abadepite bagaragarije Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ko isesengura ryagaragaje ko hari ibikoresho bidahagije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG) n’amashami yacyo bidindiza ikwirakwira ry’ayo mashanyarazi.

Intumwa za Rubanda zabajije imbogamizi zihari zituma ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi bitabonekera igihe niba abaturage bazahabwa umuriro w’amashanyarazi 100% muri 2024.

Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko kugeza ku baturage umuriro w’amashanyarazi, bidashoboka ku kigero cya 100% muri 2024.

Mu mbogamizi zatumye iyo ntego itagerwaho, Dr. Gasore yavuze ko harimo kubura ibikoresho bihagije byo kuwukwirakwiza ndetse n’icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora gahunda z’Isi muri rusange.

Yagize ati : “Muri rusange rero twagize ikibazo cy’ibikoresho cyane cyane mu myaka ibiri ishije bigaragara ko zimwe mu mpamvu harimo ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga biturutse ku cyorezo cya COVID 19 ndetse n’intambara ya Ukraine.”

Yakomeje agira ati: “Ibi byatumye bamwe muri ba rwiyemezamirimo twari twatumye kutwohereza ibikoresho bananirwa cyangwa se bagatinda kubizana ku kigihe”.

Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko muri izo mbogamizi harimo n’ikibazo cy’ingengo y’imari ikunze kuba idahagije ugereranyije n’ibiba bikenewe mu gukwirakwiza umuriro mu baturage bose. Yavuze ko hafashwe ingamba zo guhangana n’ibyo bibazo bidindiza ikwirakwizwa ry’amashanyarazi ku baturage.

Yagize ati : “Twamaze gusinyana amasezerano na ba rwiyemezamirimo kuri buri bwoko bw’ibikoresho bikenerwa, mu kwirinda imbogamizi z’uko umwe yananirwa kandi nta yandi mahitamo dufite”.

Minisitiri Gasore yavuze ko ba rwiyemezamirimo bamaze kuzana ibikoresho butandukanye bikenewe.

Ni mu gihe kandi abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda barimo Banki y’Isi, MININFRA itangaza ko batanze miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika, 70% yayo akazakoreshwa mu bikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yanyuzwe n’ibisobanuro mu magambo byatanzwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Jimmy Gasore ku bijyanye n’itunganywa n’ikwirakwiza amashanyarazi abadepite biyemeza gukomeza gukurikirana ingamba zagaragajwe kugira ngo zitange umusaruro witezwe.

Minisitiri yijeje Abadepite ko leta izakomeza kuganira n’abashoramari harebwa uko bafashwa ku mbogamizi bafite, agaragaza ko hongerewe ubushobozi mu gucunga imishinga ibyara amashanyarazi kugirango irusheho gutanga umusaruro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *