wex24news

u burundi mwamaganiye kure ibyo kwambura ubuzima abanyamurenge.

Umuvugizi w’Ingabo z’ u Burundi Br. Gen Gaspard Baratuza, mu itangazo ryo ku wa 7 Werurwe 2024, yamaganiye kure ibyo bashijwa , ashimangira ko ingabo z’ u Burundi zagiye muri Congo kugarura amahoro zitagiye kwica abanturange.

yagize Ati “ Urwego rwa Gisirikare rw’u Burundi rwibukije ko abasirikare b’u Burundi boherejwe mu Burasirazuba bwa Congo mu ntumbero yo kugarura amahoro n’umutekano kandi bakaba bakoresha ubumenyi, ubuhanga n’amategeko by’umwuga wa gisirikare ubutumwa igihugu cyaboherejemo, bubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu. Abo basirikare ntibashobora na gato gukora igikorwa gihutaza ubwo burenganzira.”

Brig Gen Baratuza avuga ko “ Igisirikare cy’Uburundi cyamaganye cyivuye inyuma ibinyoma bidafite ishingiro bivugwa muri iryo tangazo bishinja ingabo z’u Burundi kugira uruhare mu bwicanyi bushingiye ku moko , Ibyo binyoma nta yindi ntego bifite uretse iyo gusiga isura mbi igisirikare cy’u Burundi.”

Umuvugizi w’iGisirikare w’u Burundi yavuze ko u Burundi budateze kurekera kujya kugarura amahoro ahantu hose buzaba bwahamagariwe gutabara.

Usibye umutwe wa Twirwaneho  ugizwe n’Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, umutwe wa M23 nawo ushinja ingabo z’u Burundi gufatanya n’iza leta ya Congo kugira uruhare mu bwicanyi bwibasira abaturage by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *