wex24news

Leta yatangaje ko igiye kwishyurira abaturage amazi n’amashanyarazi.

Mu gihugu cya Chad, Leta nyuma yo kubona ko ubuzima bukomeje guhenda muri kiriya gihugu , Ku wambere w’icyi cyumweru yatangaje ko abaturage bagiye guhabwa amazi y’ubuntu ndetse n’umuriro w’amashanyarazi w’ubuntu.

Leta kandi yatangaje ko abantu bazacana ndetse bakavoma ku buntu kugera mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.

Si ibyo gusa kuko Leta y’icyi gihugu yatangaje ko igiye kugabanya imisoro ku bijyanye na peteroli ndetse na transipoti mu rwego rwo kugabanya ibiciro by’ingendo kuko byari byazamutse mu mezi yashize bitewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli.

Abaturage b’iki gihugu bavuga ko bakomeje gushimishwa nibyo ubuyobozi bwabo buri kubakorera muri iki gihe isi ihanganye n’inzara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *