M miunsi yashize hakomeje gucaracara amakuru kumbuga nkoranyambaga,Kapiteni w’ikipe y’abagore ya Inyemera ibarizwa muri Gicumbi yaba yaragiye kwishyuza umushahara w’amezi 3 agakubitwa.
Bertine Mutuyemungu bivugwa ko yagiye ku karere ajyanye na perezida w’ikipe, bagiye kuvuga ibibazo by’amafaranga biri muri iyi kipe, bikarangira ahohotewe.
Nyuma yayo makuru ndetse bicyekwa ko byabayeho,umuvugizi wa RIB yatangaje ko iri gukora iperereza ryimbitse ngo hamenyekane niba koko ako karengane kaba karabayeho.