wex24news

MINDEF: ikibazo cy’ abasirikare babakobwo bavugako iyo bakoze ubukwe batambarirwa nabangenzi babo b’abasikare Nkuko basaza babo bikorwa.

Iki kibazo cyazamuwe na Depite Hindura Jean Pierre ubwo Minisiteri y’Ingabo yagezaga ku Nteko Rusange y’umutwe w’abadepite umushinga w’itegeko rishya rigenga ingabo z’u Rwanda.

Depite Hindura yagize ati “Ejo bundi ku munsi w’abagore Umukuru w’Igihugu yatwibukije ko uburenganzira bw’abagore ntabwo ari ukubumuha, ahubwo arabusanganywe, nta mpamvu yo kumubangamira. Mu gisirikare bakora byinshi byubahiriza uburinganire ariko hari kimwe batari banoza, ko iyo ubona umusore w’umusirikare w’umwofisiye, akorerwa ubukwe, mu buryo bwa gisirikare, bikamunezeza ariko umukobwa we w’umusirikare w’umwofisiye ngo ntabwo bagenzi be bamwambarira kuko yambaye agatimba.”

“Ibyo ngibyo rwose ntabwo bikwiye kuko niba ari umusirikare, akaba ari umukobwa w’umwofisiye, na we akaba abikunze, akeneye gukorerwa ibyo birori nk’ibyo basaza be bakorerwa, abakobwa bagenzi be nibamwambarire ibya gisirikare, nubwo yakwambara agatimba, bizaba byumvikana ko umugeni ari we musirikare. Ariko niba agiye ku rugamba, agakora imyitozo na musaza we, bagahabwa umushahara ungana, akazi kangana, ariko byagera mu kurongorwa hakazamo ivangura, ibyo ntabwo bikwiye.”

Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda yasubije ko atari azi ko iki kibazo kibaho, avuga ko bidakwiye ko abasirikare b’abakobwa batambarirwa na bagenzi babo mu gihe bakoze ubukwe, bityo ko kizashakirwa igisubizo.

Ati “Ndumva nta mpamvu n’imwe yababuza. Na bo baba barabikoreye. Njye nari nzi ahubwo ko ari na cyo gituma abantu baza mu gisirikare. Ibyo twabikora. Ariko bibaye na ngombwa ko twambarira abambaye, agatimba yaba akaretse cyangwa tugashaka ubundi buryo dukoresha. Ntabwo tuzabura igisubizo. Ariko tuzashaka uburyo bajya babambarira na bo.”

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga muri Nyakanga 2023 yatangaje ko abagore baherereye muri uru rwego bangana na 7%. Yasobanuye ko Leta y’u Rwanda iteganya kongera umubare wabo, bakagera ku 30%.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *