wex24news

bruce melody yerekanye aho inengenye zamukebawe the ben ziri anamugira inama.

Mu minsi yashize The Ben yasabye imbabazi Bruce Melodie zo kuba yaramurutishije playstation ubwo bari bumvikanye gukorana indirimbo ariko bikarangira idakozwe kubera ko The Ben yari ari kwikinira game y’umupira hamwe na mugenzi we Zizou.

Bruce Melodie nyuma yo kumva ubutumwa bwa The Ben, nawe yanze kuripfana, imbere y’itangazamakuru ubwo yari agiye kwerekeza muri Leta Zunze ubumwe za Americ, yashimangiye ko The Ben ari umunebwe ndetse amugira n’imana  ko agomba kugabanya ubunebwe, agakora kuko akazi kaza mbere y’imikino.

Melodie yagize ati” Ntabwo The Ben murusha imyaka (ntabwo muruta), ariko ntabwo ntekereza ko burya imikino iza mbere y’imirimo. Rero nonaha nubwo ntigeze mvuga ko The Ben ari umunebwe, ariko si umunyamwete, njyewe  ntabwo naterwa ishema ryo kuvuga ngo narutushije imikino akazi.

Ni nayo mpamvu nagira ngo mutemo neza mugire inama anabyumve neza burya akazi karabanza, iyo umuntu adakora burya nta nubwo anahembwa kandi gukena biva ku kuntu umuntu yitwaje umwanya afite n’uburyo yawukoresheje”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *