wex24news

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kirasaba abanyarwanda kwisuzumisha impyiko zabo, bakirinda kuzisuzumisha imburagihe kuko bigira ingaruka mbi zigeza ku rupfu.

Ibi biratangazwa mu gihe Abanyarwanda 10% bashobora kuba barwaye impyiko zikomeye, mu gihe abagera kuri 40% barwaye impyiko zoroheje zavurwa zigakira.

Ni mu gihe kandi umubare w’abarwaye impyiko mu Rwanda ukomeje kwiyongera by’umwihariko ibyiciro by’abakiri bato bikaba byibasiwe cyane nk’uko bivugwa na Niyonsenga Jean Pierre, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’impyiko muri RBC.

Yagaragaje ko Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 40 na 50 y’amavuko bari gufatwa n’iyi ndwara kurusha abandi.

Yagize ati”Iki ni ikibazo navuga ko gikomeye kubera ko biri kuba mu bakiri bato kandi byari bisanzwe biba ku bantu bakuru bafite imyaka 70 y’amavuko kuzamura.”

Niyonsenga avuga ko abantu bafite uburwayi bw’impyiko bwageze ku rwego hejuru ku buryo zidashobora gukira barenga 1000 mu gihugu hose.

Mu mbogamizi inzobere mu kubura impyiko zihura nazi, zigaragaza ko abantu benshi batisuzumisha hakiri kare, bakajya kwa muganga batangiye kubabara.

Dr Nyenyeri Lieve Darlene umuganga w’Impyiko mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, asaba abantu kwirinda uburwayi bw’impyiko, kuko usanga ubuvuzi bwazo buhenze bigatuma umuntu wese atabasha kubona ayo mafaranga mu buryo bumworoheye.

Avuga ko ikiguzi cyo kuyungurura amaraso hifashishijwe imashini yabugenewe, kiri hagati y’ibihumbi 94 n’ibihumbi 150 mu gihe cy’amasaha ane ku munsi, kandi umurwayi akabikorerwa inshuro 3 mu cyumweru.

Dr Nyenyeri avuga ko igikenewe kurusha ibindi ari ubukangurambaga kugira ngo umuturage amenye ko uburwayi bw’impyiko buri mu bibazo bihari, no kurandura imyumvire y’abanga gutanga impyiko ngo byabagiraho ingaruka.

Ati “Hari nk’aho usanga imyumvire ngo umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa utanze impyiko nyuma nta byare ariko ntaho bihuriye. Umuntu ashobora kuvukana impyiko imwe akayibana ubuzima bwe bwose kandi ntagire ikibazo.”

Umuturage witwa Karangwa uri mu bantu 24 bamaze gusimburizwa impyiko mu Rwanda, avuga ko iyi serivisi yari izwi cyane mu Buhinde, yavuriwe mu Rwanda ibyo yumvaga nk’inzozi.

Ati ” Umukobwa wanjye niwe wampaye impyiko, bikorerwa mu Rwanda ibyo numvaga ari nk’inzozi, narakize Burundi kandi n’umwana wanjye ameze neza cyane.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gisaba abantu kwirinda indwara zitandura zirimo umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso, Diyabete n’izindi, nibwo buryo burinda umuntu kurwara impyiko.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *