wex24news

Rick Ross na Hamisa Mobetto bongeye kugaragara bishimanye bari murukundo.amafoto.

Kuri ubu, aba bombi bongeye kugaragara ku mbuga Nkoranyembaga nyuma y’igihe batangaje ugutandukana.Byabaye nyuma y’aho kuri uyu wa Gatandatu bombi bakoreye ikiganiro cy’imbona nkubone [ Live ] kuri Konti zabo za Instagram.

Muri 2022 ubwo bakora ikiganiro nk’iki , Rick Ross asaba Hamisa Mobetto kumubwira ubwoko bw’inkweto ashaka ngo azazimugurire ati:” Ni izihe Heels ukunda?”.

Hamisa Mobetto ati:”Izo mu bwoko bwa Louis Vuitton cyangwa Versace. Uzangurire ubwoko bumwe , ndaza kuguha ifoto”. Muri iki kiganiro Rick Ross yasabye Hamisa kumuha ifoto amubaza igihe azagira muri Amerika.

Rick yavuze ko ubutaha Hamisa Mobetto najya muri Amerika, agomba kuzakora iyo bwabaga bombi bakazaba bari mu Mujyi umwe.Ninabwo Hamisa yabwiye Rick ko amukumbuye undi nawe amusezeranya kuzamusura muri Tanzania.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *